avatar

07 MATA 1994: ITANGIZWA RYA JENOSIDE HENSHI MU GIHUGU NI IKIMENYETSO KO LETA YARI YARATEGUYE UMUGAMBI WO KUMARAHO ABATUTSI

RADIO RWANDA
RADIO RWANDA
Episode • Apr 6, 2021 • 25m

Jenoside yakorewe Abatutsi yarateguwe, bikaba bigaragarira mu bikorwa by’ubwicanyi, amagambo y’urwango byayibanjirije, ariko by’umwihariko umugambi wa Jenoside ugaragarira mu buryo ubwicanyi bwatangiriye rimwe mu turere tunyuranye tw’u Rwanda, ubwicanyi busa, bwibasira abatutsi, abana, abakuze, abagore, abarwayi mu bitaro, mu nsengero na za Kiliziya, n’ahandi,...

Abateguye Jenoside bamaze guhanura indege ya Habyarimana, Colonel Theoneste Bagosora n’abandi bahezanguni bakoresheje inama z’ubwicanyi, bategeka ko hose mu gihugu hajyaho bariyeri, muri iryo joro Abatutsi batangira kwicwa.

Guhera tariki ya 7 Mata 1994, ahantu hatandukanye mu gihugu, Abatutsi barishwe, kugera igihe abicanyi batsindiwe Urugamba bagahunga babifashijwemo n’Abafaransa.

Ni muri urwo rwego Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) izajya isohora inyandiko igaragaza uko Jenoside yakorewe Abatutsi yagiye ikorwa hirya no hino mu gihugu buri munsi. Iyi nyandiko ikubiyemo uko yakozwe tariki ya 07 Mata 1994.


Mu ijoro ryo ku itariki ya 06 rishyira iya 07 Mata 1994, nyuma y’ihanurwa ry’indege Falcon 50 yari itwaye perezida Habyarimana Juvenal nibwo Interahamwe n’abasirikare bo mu umutwe warindaga Perezida Habyarimana batangiye gushyiraho amabariyeri mu duce twinshi tw’Umujyi wa Kigali, no kwica Abatutsi.

Kimwe mu bikorwa Interahamwe n’abasirikari barindaga umukuru w’igihugu bahereyeho ni ugushaka uburyo bwo kujya kurimbura Abatutsi bari bahungiye muri Sitade Amahoro i Remera hafatwaga nk’ahantu harinzwe kubera ko hari hakambitse Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye MINUAR. Uwo mugambi waje kuburizwamo n’imirwano hagati y’Ingabo za FPR Inkotanyi n’abasirikare barindaga umukuru w’Igihugu bituma abenshi mu Batutsi n’abandi bari muri Sitade Amahoro barokoka. Mu bari bahahungiye bakarokorwa na FPR Inkotanyi, harimo umuzungu w’Umubiligi witwa Francois VERITER wari impuguke (consultant) mu bijyanye n’imiyoborere akorera isuzuma imishinga y’u Rwanda rwaterwagamo inkunga n’Ishami ryUmuryango w’abibumbye rishinzwe iterambere (UNDP).

Kuri iyo tariki kandi nibwo major Aloys Ntabakuze, wayoboraga umutwe w’aba Para-commando wabaga mu kigo cya gisirikare cya Kanombe yategetse abasirikare yayoboraga gutangira kwica Abatutsi n’abataravugaga rumwe n’ubutegetsi batuye hafi y’ikigo cya gisirikare cya Kanombe, ahitwa mu Kajagari.

Uyu munsi kandi nibwo Abatutsi bagera kuri 17 biganjemo abapadiri n’ababikira biciwe mu Kigo cy’Abayezuwiti cya Centre Christus i Remera. Mu bishwe harimo Padiri w’umuyezuwiti Chrysologue Mahame w’imyaka 67, wayoboraga icyo kigo, akaba yari no mu bashinze Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa Muntu no Kwimakaza Amahoro witwaga “Association des Volontaires de la Paix” (AVP). Abo bose bishwe n’abasirikare ba Letam barimo abarindaga umukuru w’igihugu n’abaparakomando b’i Kanombe bafatanyije n’ Interahamwe.

Mu mugambi wo kwikiza abanyapolitike batavugaga rumwe na Leta ya Habyarimana batari bashyigikiye umugambi wa Jenoside, tariki ya 07 Mata 1994, ku ikubitiro hishwe Minisitiri w’Intebe, Madamu Uwilingiyimana Agathe n’abasirikare icumi b’Ababirigi bo mu ngabo z’Umuryango w’Abibumbye bari bashinzwe umutekano we. Bishwe babanje gukorerwa iyicarubozo n’abasirikare ba Leta y’u Rwanda bari bayobowe na major Bernard Ntuyahaga wahamijwe icyo cyaha n’Urukiko rwo mu Bubiligi rumukatira imyaka 20 y’igifungo muri 2007. Igihano ubu yarakirangije yoherezwa mu Rwanda akaba ariho atuye.


#Kwibuka #Rwanda #Genocide 


Switch to the Fountain App