avatar

Kwibuka Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda : Taliki ya 14 Mata 1994

RADIO RWANDA
RADIO RWANDA
Episode • Apr 21, 2021 • 28m

Tariki ya 21/4/1994, Akanama ka Loni gashinzwe amahoro ku isi kafashe umwanzuro 912 uhindura inshingano za MINUAR, iyisiga ku izina gusa, ifite abasirikari 250 gusa. Nyamara, buri munsi Jenerali Dallaire wayoboraga MINUAR yohererezaga raporo Umuryango w’abibumbye avuga uko ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi mu Rwanda. Dallaire yavugaga ko umutwe w’abasirikari barindaga Habyarimana n’interahamwe zari zimeze nka « virus » imeze nka nkongwa itakigira gitangira. Ayo makuru, Umuryango w’abibumbye ntiwayahaye agaciro, wafashe icyemezo cyo gutererana Urwanda, abicwa baricwa ku manywa y’ihangu.

Mu rucyerera rwo kuwa 20-21/4/1994 nibwo abatutsi bari bahungiye i Murambi bishwe maze abicanyi barangije bajya mu Cyanika kuwa 21/4/1994 nka saa yine za mu gitondo, maze interahamwe zifatanyije n’abajandarume zitera amagerenade mu mpunzi zari zahungiye kuri paruwasi, abandi bakoresha intwaro gakondo mu kwica abatutsi. Icyo gihe hishwe abatutsi basaga ibihumbi 35,000 bakaba bashyinguye mu rwibutso rwa Cyanika.


Ku itariki ya 21/04/1994 haje igitero kinini cyane kirimo abajandarume, abavuye mu gisirikare n’abicanyi bavuye mu makomini ya Muko, Karambo, Musange, Musebeya bafite intwaro zitandukanye kandi nyinshi bagota aho impunzi ziri. Abatutsi bagera ku 45,000 biciwe i Kaduha kuri paruwasi gaturika uwo munsi harokoka bacye cyane.

Ubwicanyi bwakozwe ku itariki ya 21/04/1994. I Nyamukumba mu birometero 2 uvuye ahari ibiro bya Komini Ntongwe ugana mu Ruhango. Ni ahantu hari ikibaya kinini cyane. Bahitiriye imperuka y’abatutsi bari bahungiye kuri Komini Ntongwe kubera ubwicanyi n’umubare w’Abatutsi bahaguye, bari bashoboye gucika grenades, amasasu, imihoro byo mu gitero cyo kuri Komini, bamwe bakomeretse cyane.


Tariki 21/04/1994, Abahutu benshi cyane bitwaje ibihiri n’imipanga binjiye mu mpunzi babanza kuzigendamo bazitegereza, bigeze saa tatu za mu gitondo haza ibitero by’interahamwe nyinshi zambaye ibirere baturuka impande zose bagota aho impunzi zari ziri barazica. Nyuma bafashe abana bari barokotse ubwo bwicanyi babakusanyiriza hamwe, babatekera igikoma bashyiramo acide ubundi barabaha barakinywa barashira. Imibiri y’Abatutsi bagera ku bihumbi 70 nibo bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Karama.


Ku itariki ya 21/04/1994, haje igitero gikomeye cyari kirimo abasirikare, abapolisi, n’abaturage benshi, kiyobowe n’uwitwa Buyumbu wanayoboye ibitero by’ahitwa Bibare. 


Mpare ubu iherereye mu Murenge wa Tumba, ikaba yarabarizwaga mu cyahoze ari Komini Huye. Jenoside igitangira muri aka gace, abaturage bose bashyize hamwe bagiye mu Muyogoro gukumira abicanyi baturukaga muri Nyaruguru. Ku itariki 20/04/2019 Burugumesitiri Ruremesha Jonathan wategekaga Komini Huye, wavukaga I Mpare, yakoresheje inama abaturage b’abahutu gusa, abatutsi yabirukanye.

Bwakeye kuri 21/04/2019 Abahutu bose bashyize ibirere ku nzu zabo, bahita batangira kwica abatutsi, kubasahura, kubasenyera no kubatwikira. Abasirikare, abajandarume n’abaturage bafatanyije gutsemba abatutsi. Abasirikare n’abajandarume bagiye ahirengeye ku kigega (aho bita ku Nganzagihendo) bakajya barasa abatutsi bari bahakusanyijirijwe. Abatutsi bahiciwe ni abaturutse I Musange, Mpare, Vumbi, Gishamvu, na Nyaruguru. Hiciwe abarenga 11,000.


Ku wa 20/04/1994 baraye batwika amazu y’Abatutsi, batangira kubica ku wa 21/04/1994. Abatutsi biciwe i Gishubi ni abari bahatuye n’abaturutse hirya no hino bashakisha uko bahunga, barimo abaturutse I Ndora, Musha, Gikongoro… Bishwe ari benshi cyane kuwa kane tariki 21/04/1994, babarangiza kuwa gatanu tariki 22/04/1994 bahita bakomeza bajya kwica Abatutsi bari I Musha, kuwa gatandatu tariki 23/04/1994 bakomereza I Kabuye.



Switch to the Fountain App